AMBASADERI W’UBWONGEREZA MU RWANDA YASUYE IBIKORWA BY’UBUREZI MU KARERE KA KARONGI
Ambasaderi w’u Bwongeraza mu Rwanda no mu Burundi, Madamu Alison Thorpe yasuye ibikorwa by’uburezi mu Karere ka Karongi, bijyanye no guteza imbere uburezi butavangura (LIFT).
Madamu Alison yakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Muzungu Gerald baganira kuri iyo mishinga n’umusaruro byagize ku burezi muri rusange.
Ambbasaderi Alison kandi yari kumwe na Andrea Bagnoli, Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’Abibumbye wita ku biribwa mu Rwanda (PAM/WFP) warebye umusaruro wa gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri.
Nyuma yasuye ishuri rya GS Kirambo riherereye mu Murenge wa Gitesi, aho umuyobozi waryo yamusobanuriye uko ubufasha bwahawe iri shuri bwagize uruhare mu guteza imbere uburezi by’umwihariko ubw’umwana w’umukobwa, ariko ibiruseho, abanyeshuri bakitabira kudasiba, kudata ishuri ndetse no gutsinda neza.
Uwiringiyimana Donatha, wiga muri iki kigo yabwiye aba bashyitsi ko ubufasha bahawe bwatumye avugurura ibijyanye n’imitsindire ye, akava ku manota 50%, akageza ku manota 80%, bitewe no gufashwa mu bijyanye n’imyigire, gufatira ifunguro ku ishuri ndetse no kwitabwaho bahabwa ibikoresho bibafasha mu gihe cy’imihango.
Ambasaderi Alison yabasabye gukomeza kwiga bashyizeho umwete. Umuyobozi w’Akarere Muzungu Gerald yabasabye gukurikira neza amasomo biga akazabafasha kwiteza imbere.